Umunsi Umwe bazakubaza ngo mu mwaka wa 2023 habayiki mu myidagaduro, ushobora kuvugako wenda Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Shaggy, cyangwa se ukavuga ngo Fou de toi ya Element yarasohotse , birashoboka ko wavuga ko The Ben yakoreye igitaramo i Burundi ariko ndabizi neza ko utazibagirwa ko The Ben yasezeranye na Pamela muri 2023. Ngaho reka tugaruke kuri ibi birori buri wese yita imboneka rimwe ariko by’umwihariko ku byamamare ho bikaba akarusho

Reka tuvuge kuri Ngabo Medari wamamaye nka Meddy mu muziki umwe mu nshuti magara ya The Ben ndetse banafatanyije urugendo rw’umuziki igihe kirekire, abantu benshi bari biteze ko uyu muhanzi usigaye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana azitabira ibirori bya mugenzi we ndetse biteze ko azatungurana gusa byarangiye uyu mugabo atabutashye iimbona nkubone.

Uyu muhanzi yabashije gutanga ubutumwa bwihanganisha kuba atabonetse gusa aboneraho no kwifuriza urugo ruhire The Ben ndetse na Pamela bari barushinze.

Kimwe mu bindi byagaragaye ni impano zigariye ndetse zidasanzwe nka amafaranga menshi yagiye atangwa nabari bitabiriye, Alliah cool umwe mu bagore bihagazeho bitewe nagatubutse gagaragaza ni umwe mubahaye umuhanzi The Ben impano ya mafaranga. Umunya Tanzania Dimpozi ni umwe mubatanze ubutaka nk’impano yahaye Uyu muryango.Abandi mu batanze impano harimo na Umubyeyi wa The Ben watanze impano ya Bibiliya ndetse amusaba ku tayiryamisha.

Ni ubukwe butari busanzwe bitewe n’ababwitabiriye harimo nabakomeye. Bamwe muri bo harimo Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Rtd General James Kabarebe, Ibyamamare bitandukanye nka Tom Close nk’wamwinjije mu muziki, Harimo kandi Israel mbonyi uri mubakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza imana, Junior Giti,Element ,chris Eazy n’abandi.

Nanone ntabwo twakwirengagiza imodoka zakataraboneka zagaragaye muri ubu bukwe duhereye kuri Brabus imwe mu modoka zihenze cyane ukageza kuri range rover ndetse ni zindi zi byamamare bayari byitabiriye uyu muhango nacyo ni kimwe mu bidasanzwe byaranze ubu bukwe.

Indirimbo Rahira yaririmbiwe The Ben ndetse na Pamela aho abahanzi barimo Chris Eazy, Okkama, ndetse na Shemi nibo bafashe indangurura majwi maze baririmbira uyu muryango.

Nibindi byose nk’umutekano, kwinjira mu birori werekanye code , inganzo ngari yarataramye karahava.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here