Umwaka wa 2023 ni umwe mu mwaka wahiriye abahanzi batandukanye cyane abo ku mugabane wa Afurika bitewe ni bihangano bagiye basohora ndetse bigakundwa, ndabizi neza ko ntawakwibagirwa indirimbo zirimo nka ‘Amapiano’ by Asake ft. Olamide, ‘Charm’ by Rema, Soso by Omah Lay ndetse nizindi zagiye zikundwa.

Urubuga rwa Spotify rusanzwe rucururizwaho indirimbo zitandukanye z’abahanzi rwakoze urutonde rw’indirimbo ndetse n’abahanzi bayoboye abandi mu baririmba Afrobeats, uru rutonde ruyobowe n’indirimbo Unavailable ya Davido yakoranye Musa Keys. Gusa kururu rutonde hariho izindi ndirimbo zitandukanye zirimo nka Soweto ya Victony, Charm ya Rema, City Boy ya Burna boy , Lonely at the Top ya Asake ndetse n’izindi zitandukanye.

Uru rubuga rwashyize nanone abahanzi bakunzwe cyangwa se bakurikiranwe cyane kuri spotify , uwayoboye abandi nubundi ni Davido hakaza Rema , Burnaboy, Ayra Starr, Asake nabandi. kubijyanye na Album y’umwaka n’ubundi davido aza ku mwanya wa mbere niyitwa Timeless nyuma hakaza izindi nka Work of art , I told Them ya Buna Boy n’izindi.

Ibi bisa nkaho byahise bishira akadomo ku bafana bahoraga bashyidikanya ku waba ari hejuru yundi hagati ya Burna Boy ndetse na Davido, Bivuze ko uyu mwaka Davido ariwe wakunzwe cyane kurusha Burna Boy.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here