Leta ya colombia yatangaje ko umubyeyi wa Louis Diaz umukinnyi wa w’ikipe ya Liverpool yo mu bwongereza yashimuswe nabagizi banabi bitwaje intwaro.

Ku wa gatandatu washize nibwo hamenyekanye inkuru ko ababyeyi bombi ba Louis Diaz bashimuswe ubwo bari bari kuri station ya Essance, Gusa nyuma yigihe gito Mama wuyu mukinnyi yaje kurekurwa naba bagizi banabi basigarana papa we, gusa polisi yo muriki gihugu yatangaje ko iperereza rigikomeje kugirango barebe ko bamubona.

Abashinzwe umutekano barenga 200 muriki gihugu batangiye gushakisha umubyeyi w’uyu mukinnyi. Kurubu bamaze gushyiraho amafaranga arenga Miliyoni 35 zamafaranga y’urwanda kumuntu uzamubona cyangwa uzatanga amakuru yaho uyu mubyeyi aherereye.

Polisi yatangaje ko National Liberation Army (ELN) criminal group aribo bihishe inyuma yiri shimutwa ry’umubyeyi wa Diaz. Tariki 28 ukwakira niho hagiye amakuru hanze ko aba babyeyi babuze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here