Nkuko byanyujijwe kurubuga rwa BK Arena , uyu munsi tariki 3 ugushyingo nibwo byemejwe bidasubirwaho ko umuraperi w’umunyamerika Kendrick Lamar Duckworth wamamaye nka king kendrick azataramira mumugi wa kigali tariki 6 ukuboza 2023 .

Uyu muraperi azaba yitabiriye igitaramo cya MOVE AFRIKA kirigutegurwa na Global citizen kubufatanye n’ikigo PGLang nubundi gisanzwe aricyuyu muraperi.

Amakuru avuga ko kubufatanye nikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ibi bitaramo bizajya biba buri mwaka mugihe cy’imyaka 5, ni ukuvuga ko buri mwaka abanyarwanda bazajya bitega abahanzi batandukanye.

Kurundi ruhande ibi bitaramo bizajya binabera mubindi bihugu byo muri Afurika muri gahunda ya Move afrika : Aglobal citizen experiences ndetse n’uRwanda rurimo.

Amatike yiki gitaramo yamaze gushyirwa hanze kurubuga rwa Ticquet.rw rusanzwe rugurisha amatike. Muraya matike harimo iya make aho bizajya bisaba umunyarwanda kwishyura inoti z’ibihumbi bitanu(5000) icumi nta nigiceri kivuyeho, ndetse indi yoroheje izajya yishurwa amafaranga y’uRwanda ibihumbi 85, iya bakire nayo ihagaze ku bihumbi 100 by’amafaranga y’uRwanda.

20 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here