Kuruyu wa 3 tariki 6 Ukuboza nibwo habaga igitaramo cyahuruje abanya kigali ndetse nabandi bifite ku mufuka bemeye kurara badasinziriye kugirango birebere uburyohe bw’umuziki wa Hip Hop ndetse na Afrobeats nizindi njyana.

Nubwo umuhanzi mukuru waruhanzwe amaso ari umunyamerika Kendrick Lamar bitanyuze mukuba afite abafana benshi i kigali ahubwo ni umunyabigwi mu buryo bwose kuko arumwe mu ba raperi bamaze gutwara Grammy Awards. Undi muhanzi wari witezwe cyane ndetse ahanzwe amaso na benshi ni Bruce melodie bitewe nuko yaramaze iminsi myinshi mu bitaramo buri wese yarahanze imikorere yazanye.

Reka duhere ku myambarire , Bruce melodie yari yambaye imyenda ipantaro n’ikoti bisa byose by’umukara ipantaro ipambye amashanete ndetse n’umupira w’umweru, ga z’umukara byose byatumaga uyu muhanzi garagara mu ishusho y’umukara hose mbere byari bibereye ijisho.

Reka tugaruke ku mi ririmbire, ubusanzwe umuhanzi Bruce melodie ni umwe mubagarukwagaho ku bijyanye n’imiririmbire mu bitaramo dore ko avugwa kukuba agira ijwi ryiza ariko byagera mu bitaramo bikaba ibitandukanye abafana bagataha batishimye. Mu gitaramo cya Move Afrika ubajije buri wese wacyitabiriye yakubwirako atariko byari byifashe ahubwo ko umuhanzi Bruce Melodie yakoze ibyo abantu batari biteze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here