Ku munsi wo kuwa gatanu tariki 22 ukuboza 2023 muri camp kigali hari habereye igitaramo cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye mumyidagaduro nka Yago Pon dat aho yamurikaga album ye ya mbere. Ni igitaramo cyagaragayemo udushya dutandukanye ndetse n’ibyishimo muri rusange.

Abahanzi bari bateganyijwe kuririmba abenshi babashije kwigaragaza ndetse basusurutsa abakunzi babo bari bitabiriye, kugera kuri Mistaek kugeza kuri nyiri gitaramo bose wabonaga ko biteguye kandi babukereye guha ibyishimo abakunzi bu muziki.

Bamwe mu bahanzi batakwibagirana harimo nka Bushali usanwe azwiho gutigisa abitabiriye igitaramo ndetse wanakoze iyo bwabaga, harimo kandi Aline Gahongayire wari wahaguranye nabaririmbyi kugirango banezeze abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza imana.

Nubwo kandi byagenze gutyo nta watinya kuvugako nta mwiza wabuze inenge nkuko yago yabitangaje. Gusa zimwe munkuru zigenda zigaruka nukuba Dj Phil peter yasebeje abahanzi bo muburundi by’umwihariko Double Jay wakuwe kurubyiniro no kuba bamuvangiye indirimo.

Si ibyo gusa kandi hari no kutagera kurubyiniro kwa chris Eazy wari watangaje ko azaboneka mu gitaramo, kuribi yago yavuzeko yashenguwe no kuba uyu muhanzi ataje mu gitaramo cye gusa atangaza ko yababajwe byumwihariko nuko chris Eazy yatangaje amakuru atariyo kubijyanye ni gitaramo cya Yago Pon dat

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here