Ku itariki ya 10 ugushyingo nibwo umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Bisobanuye ko uyu Titi Brown yaramaze ukwezi kurenga afunguwe.

Kuruyu wa kabiri nibwo hasakaye amakuru yuko ubushinjacyaha bwajururiye umwanzuro w’urukiko wari wategetse ko Ishimwe Thierry agirwa umwere ndetse ahita afungurwa, amakuru avuga ko copy y’ubu bujurire yashyikirijwe urukiko tariki 06 ugushyingo 2023.

Ubushinja cyaha bwajururiye iki cyemezo buvuga ko Ubucamanza bwirengagije ibimenyetso byatanzwe kandi ko nta gushidikanya kurimo kubimenyetso byatanzwe, ubushinja cyaha bvugako urukiko rukuru rukwiye kongera kugenzura ibimenyetso byatanzwe ndetse bugafata umwanzuro.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rwisumbuye rwirengagije ikimenyetso cy’amashusho yatanzwe agaragaza umwana wahohotewe ari kumwe n’uregwa. Buvuga ko butagitanze mu kwerekana ko uregwa yasambanyije umwana ngo ahubwo byari mu rwego rwo kugaragaza ko umwana yageze mu rugo rw’uregwa kandi yahamaze umwanya, bitandukanye n’ibyo Titi Brown yireguje avuga ko umwana atigeze yinjira mu nzu kandi nta mwanya yahamaze.

Titi Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure ndetse akamutera inda.

Source:Igihe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here