Soccer Football - Champions League - Group A - Bayern Munich v Manchester United - Allianz Arena, Munich, Germany - September 20, 2023 Bayern Munich's Harry Kane in action with Manchester United's Diogo Dalot and Lisandro Martinez REUTERS/Angelika Warmuth

K’umunsi Wejo kuwa 2 nibwo hateganyijwe umukino wanyuma wo mu itsinda A rya UEFA Champions League, ni rimwe mu itsinda rikomeye buri wese ashobora kuba ahanze amaso. Ni itsinda riyobowe na Bayern Munich yo mubudage namanota 13 ikaba imaze gutsinda imikino 4 yose inganya 1, Ikurikiwe n’ikipe ya FC Copenhagen imaze gutsinda umukino 1 inganya 2 ikaba ifite amanota 5, haza kandi ikipe ya Galatasaray imaze kutsinda nayo umukino 1 inganya 2, Manchester United iza ku mwanya wanyuma n’amanota 4.

Kuruyu wa 2 nibwo manchester united iza gucakirana na Bayern Munich I old Trafford kuri sitade yayo gusa ni Manchester United itari kwitwara neza muri shampiyona ya bingereza dore ko imaze iminsi itarenze ibiri itsinzwe ibitego 3 byose ku busa.

Umutoza wa manchester united yagize icyo agenera abafana mbere y’uko umukino nyirizina ugera , Ten Hag yagize ati: “Igihe duhura haraho twagerageje kugaragaza imikinire myiza ndetse wari umukino wihangana nubwo hagiye hagaragara amakosa twagakwiye kuba twaririnze. Icyo nzi cyo nuko Bayern Munich ari ikipe nziza kandi bisaba gukina neza igihe mwahuye kandi ndabizi neza abasore banjye ndetse natwe twese twabikora.”

Nubwo Umutoza wa Manchester United yatangaje Ibingibi bwose, imibare ya Manchester united irumvikana ko amahirwe yo kuvamo ariyo menshi kurita ayo gukomeza mu cyindi cyiciro. Bisobanuye ko igomba gutsinda Bayern Munich hanyuma muri Galatasaray na Copenhagen zikangaya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here