Mu ijoro ryakeye abantu batandukanye biganjemo ibyamamare, abakanyujijeho mu muziki, inkumi z’ikimero ndetse nabandi batandukanye ni bamwe mubari babukereye baje kwihera ijisho umunsi w’umuhanzi Dany Nanone wari wateguye igitaramo cyo kumurika Album ye yise IMINSI MYINSHI.

Dany Nanone umaze imyaka irenga 16 mu muziki by’umwihariko nk’umuraperi uri mubagezweho ndetse bakunzwe mu Rwanda yagombaga gukora iyo bwabaga hanyuma agashimisha abari babukereye bari baje kwihera ijisho amateka dore ko arikimwe mu bitaramo uyu muhanzi yateguye kigakundwa nabantu benshi.

Nubwo hari hitabajwe abahanzi batandukanye baza gushigikira uyu muhanzi gusa mu bigaragara abari baje bose wabonaga ko bategereje umuhanzi Dany Nanone wagomaba kwerekana ko koko ari umwe mubari gukundwa muriyi minsi ndetse no mugihe cyashize.

Uyu muhanzi agaragiwe nababyinnyi bayobowe na Titi Brown yageze kurubyiniro ku isaha igana ku Isaa sita z’ijoro mu mu myambaro y’umutuku ku babyinnyi ndetse n’umweru kuri Dany Nanone mbese byari biryoheye amaso. Dany nanone waririmbye indirimbo zitandukanye ziboneka kuri album ye yavuzeko yatewe ibyishimo no kuba uyu munsi wageze , uyu muhanzi yavuzeko ari amateka kuriwe ndetse n’ubuzima bwe nk’umuhanzi.

Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye zitagaragara kuriyi album ndetse zinamaze igihe harimo n’iyitwa Mbikubwire yakoranye na Jackson Kalimba, Imbere n’inyuma ndetse nizindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here