Abahanzi Papa cyangwe ndetse na Kivumbi King bakoranye indirimbo nyuma y’igihe kirekire aba bombi bari bamaze badacana uwaka hagati yabo. Ku munsi wejo tariki nibwo umuraperi Papa cyangwe yashyize imbaraga hamwe na Mugenzi we Kivumbi king bakora indirimbo bise Mubusaza. Iyi ndirimbo yaratunguranye bitewe Nuko benshi batari biteze ubufatanye hagati yaba basore bombi.

Nubwo Kivumbi ndetse na papa cyangwe bakoranye indirimbo byagora buri wese kumva ko aba basore baba barashize hamwe ngo babashe kwicara maze bahuze imirongo ishobora kuvamo indirimbo, dore ko buri umwe yashoboraga kuba yakora ikiganiro avuga under nabi ndetse nundi akaba yamusubiza mu magambo asa n’ibitutsi.

Mu kiganiro Kivumbi King yagiranye na Igihe yavuzeko we na papa cyangwe biyunze igihe bari bahuriye mugitaramo cya Trappish cyabereye I Burundi ndetse bahise bafata numwanzuro wo kuba bakorana indirimbo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye, uyu muhanzi yagize ati:Mu minsi ishize ubwo twari i Burundi mu gitaramo cya Trappish, twariyunze ndetse ubu umubano wacu umeze neza cyane nibaza ko iyi ndirimbo ari imwe mu cyemezo simusiga cy’uko ubu nta kibazo dufitanye.”

Bimwe mubyo buri wese yakwibuka ku makimbirane yabaye hagati yaba bombo dore ko byatangiye mu mwaka wa 2020 ubwo hibazagwaga umuraperi ufite abakunzi benshi mu muziki nyarwanda hagati yaba bombi, arinabwo uwitwa Papa cyangwe yagiye yumvikana asa nuwubwira kivumbi king ndetse akabinyuza no mu ndirimbo ko ntaho bahuriye.

Source: Igihe

2 COMMENTS

  1. I’ve been browsing online greater than 3 hours these days, but I by no means found any interesting article like yours.
    It’s lovely value sufficient for me. Personally, if all site owners and bloggers made
    good content material as you probably did, the internet will likely be much more
    helpful than ever before.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here