Nyabubande Olvier wamamaye muri Cinema by’umwihariko filime z’urwenya nka Nyaxo yamaze kurekurwa ny’uma yiminsi afungiwe i Burundi. Nkuko byatangajwe nabahafi buyu musore bavuze ko nyaxo nabo bari bafunganywe barekuwe bose, ni nyuma yuko bari bamaze icyuweru niminsi bafungiwe mu gihugu cy’uburundi.

amakuru atandukanye yagiye avuga ko uyu musore yaba yarafashwe bitewe nuko yafatiraga amashusho ahantu hatemewe ndetse bikaba ngombwa ko bamubuza gusa byaje kurangira atumviye kuko ngo yongeye agakora ibyo bamubujije maze bikarangira bamutaye muri yombi.

Andi makuru ku ifungwa ry’uyu musore yavugaga ko yaba yarabwiwe guhagarika ibikorwa yarimo kugirango umukuru w’igihugu atambuke gusa yangakumva dore ko ngo bamwiyamye inshuro irenze imwe mbere yuko bamuta muri yombi. Gusa nubwo byari birikuvugwa nta rwego narumwe rwaba urwo mu Burundi cyangwa mu Rwanda rwari rwatangaje ibyuyu musore.

Source: Inyarwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here