Kendrick Lamar Duckworth n’imwe mu baraperi bazwi kw’isi binyuze mu bigwi uyu muhanzi afite ndetse ni umwe mu bahanzi beza baririmba Hip hop isi yagize ndetse ifite. Kendrick wamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Swiming pool, the Recipe ndetse n’izindi ni we muhanzi waririmbye ku rubyiniro ari uwanyuma nk’umuhanzi mukuru w’igitaramo.

Ni igitaramo cyari cy’itabiriwe n’abakomeye batandukanye bayobowe na nyakubahwa perezida wa repuburika y’uRwanda Paul Kagame ndetse na madamu we Jeannette Kagame kongeraho imbaga y’abantu bari baje kw’ihera ijisho iki gitaramo.

Biragoranye ko wabaza abitabiriye ngo ni iyihe ndirimbo yamunejeje gusa azakubwira ko kendrick lamar yitwaye neza kurubyiniro kuburyo bigaragarira buri wese wari witabiriye. uyu muraperi wafashe umwanya muremure aririmba ndetse abifashijwemo na basore ndetse n’inkumi zose zari zambariye ku mubyinira.

 Kendrick Lamar yaririmbye indirimbo ye ya nyuma “Savior” yakoranye na Baby Keem na Sam Dew mu 2022 arinayo yanyuma uyu muhanzi yaririmbye kurubyiniro ahagana i saa sita nigice z’ijoro. Iyi ndirimbo ni yo yasorejeho nyuma y’isaha n’iminota 24 yamaze ku rubyiniro. Ni igitaramo cyasojwe buri wese agifitiye urukundo uyu muhanzi ndetse bifuzaga ko yakomeza mpaka bukeye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here