Inkuru y’ubukwe bwa The Ben na Pamela yabaye kimomo hose nyuma yuko bashyize integuza (save the Date) hanze. Bimwe mubyihariye aba bombi bitayeho n’uburyo ubu bukwe buteguyemo. Uhereye ku inkuru yabo ukageza kumunsi w’ibirori  byose bikubiye muyandiko bashyise kurubuga rwabo bise Theben and Pamela(website).

Nujya kuri murandasi ugafungura mwishakiro ukandikamo ngo The Ben and Pamela batazuyaje barahita bakujyana ku ipage nyirizina y’ubukwe bwaba bombi, Uki manuka gato barakujyana ku nkuru yabo yuko bahuye ndetse kibara wiyibanza ni The ben hagakurikiraho Pamela. Iya pamela yo iratangaje, kuko igaruka kukuntu uyu mwari byamusabye kuva mu mwiherero wa Miss Afurika kubwuyu musore yihebeye.

Yemwe sibyo gusa kuko mu inkuru yabo bagaruka kurugendo rwabo murukundo , uko basezeranye imbere ya mategeko ndetse nuko The Ben yateye ivi maze undi nawe ati nuko.

Nukomeza kumanuka urasangaho uby’ubukwe nyirizina aho gusaba no Gukwa bizaba mbere ho gato y’icyumweru kugirango ubukwe bube, ni mugihe ubukwe nyirizina buteganyijwe ku itariki ya 23 ukuboza 2023  saa mbiri za mugitondo muri Kigali Convention Center mbere ho iminsi 2 kugirango hizihizwe Noheli.

Icyiyongeyeho nuko ubu bukwe buzanyura kuri website yabo ndetse no kurubuga rwa Youtube kubatazabasha kuhagera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here