Abarimo Bruce Melodie ni umwe mu bamaze gukorera muri studio ya VEVO imwe muri studio cyagwa inzu itunganya imiziki igezweho kwisi, Iyi nzu iherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Newyork.

KUBERA IKI UMUHANZI ASHOBORA GUHITAMO GUKORANA NA VEVO?

Kimwe mu bintu byambere VEVO ishobora gufasha umuhanzi harimo no kwamamaza imishinga yakoranye nabo ndetse cyane ibijyanye n’indirimbo bivuzengo ushobora gushyira indirimbo yawe ku rubuga rwa VEVO bakaba babiguhembera bitewe nuko indirimbo yakunzwe bijya gusa n’urubuga rwa Youtube.

Ubundi VEVO isanzwe ifitanye imikoranire ya hafi na Youtube ari nayo imenyerewe na benshi nkiyicururizwaho imiziki ndetse namashusho atandukanye, rero kimwe mubyo VEVO izagufasha mugihe wahisemo gukorana nayo harimo no kuba yagukorera indirimbo cyane amashusho ndetse ikita kubijyanye n’ubwiza (quality) ndetse no kuyasakaza. Bivuzeko kurubu ushobora gushyira igihangano wakoreye muri VEVO hanyuma ukagishyira kuri Youtube bitandukanye no mubihe byashize aho byasabaga ko unyuza ibihangano byawe kurubuga rwa VEVO.

BYAGUSABA ANGAHE KUBA WAKORANA NA VEVO?

Mubyukuri ntacyo bizagusaba kugirango ube wakora channel kuri VEVO cyane ko ifitanye umubano cyangwa se amasezerano na youtube, bivuzengo rero biterwa nuko wenda ushaka gusinyana amasezerano nabo gusa nanone biterwa n’usanzwe acuruza ibihangano byawe bashobora kugirana amazerano y’igihe runaka ndetse bitewe nibyo ashaka kugeraho(music distributor).

Bamwe mu bahanzi basanzawe bakoresha VEVO harimo Shakira,Taylor Swift Ariana Grande ndetse n’ibindi byamamare.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here