Kuruyu wa gatanu nibwo mu busitani bwa Julia ikabuga mu mugi wa kigali habereye umuhango wo gusaba no gukwa aho umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yasabye ndetse akanakwa uwicyeza Pamella.

Duhereye ku mbuga ngari ibereye ijisho aho ibi birori byabereye bivugwako amafaranga make bashobora kuguca uramutse wifuza gukorera ubukwe aha hantu wishyura arenga Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ni ubukwe bwatumiwemo abahanzi batandukanye ndetse n’ibyamamare by’imbere mu gihugu.

The Ben wari wambariwe na barimo Andy bumuntu, umunyamakuru akaba n’umuhanzi wo mu Rwanda, Kavuyo ndetse n’ibindi byamamare bitandukanye. Nubwo abantu batandukanye bitabiriye ubu bukwe hari abandi bari bitezwe barimo n’umuhanzi Meddy, Diamond Platinumz batabonetse muri ubu bukwe.

Umuhanzi The Ben witegura gushyira hanze indirimbo nshya kuruyu wa gatandatu tariki 16 ukuboza 2023 yitabaje icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana Israel Mbonyi umwe mubagezweho mu Rwanda ndetse na Afurika y’iburasirazuba bamufashije kuryoshya uyu muhango.

Si Israel Mbonyi waririmbiye The Ben na pamela dore ko mu muhango wo kuzana umukobwa ariwe Pamela hitabajwe Masamba Intore umwe mubamenyerewe mu gutaha ndetse no kuririmba mu bukwe bwihagazeho bitewe n’uburyo indirimbo ze zikundwa mu bukwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here