Kuruyu wa kabiri hakomezaga imikino yo mumatsinda ya UEFA Champions league, Amakipe atandukanye yagombaga gukina imikino yabo yanyuma yo mu itsinda mu gihe andi nayo azesurana ku munsi wo kuwa 3.

Hari hatahiwe itsinda rya mbere ririmo ikipe ya Bayern Munich yo mu budage, Manchester united, Copenhagen, ndetse na Galatasaray. iri tsinda ryarangiye ikipe ya Bayern Munich itsinze Manchester United igitego 1 kuri 0 byahise bituma ikipe ya manchester united ihita isezererwa mu itsinda ari iya nyuma.

Bisobanuye ko Copenhagen nayo yari yamaze kwesura Galatasaray igitego kimwe ku busa ndetse ihita izamuka ari iya kabiri muri kimwe cya munani kirangiza. Galatasaray yabonye umwanya wo gukomereza muri Europa League kuko yabaye iya 3 mu itsinda.

Irindi tsinda ryari ritegerejwe ni itsinda rya B ririmo ikipe ya Arsenal, Sevilla , Lens ndetse na PSV Eindhoven, iritsinda ryasojwe riyobowe na Arsenal yo mu bwongereza na manota 13 kuko yari yamaze kunganya n’ikipe ya PSV Eindhoven nayo byahise bikomezanya na manota 9. Ikipe ya Lens izajya muri Europa league naho Sevilla yaje ari iyanyuma.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here