Ivory Coast's fans celebrate a goal scored by Seko Fofana during the African Cup of Nations Group A soccer match between Ivory Coast and Guinea-Bissau in Abidjan, Ivory Coast, Saturday, Jan. 13, 2024. (AP Photo/Sunday Alamba)

Tariki 07 gashyantare 2024 nibwo inkuru yasakaye hose yumvikana ko ikipe y’iguhugu ya cote d’ivoire yaraye ikandagiye ku mukino wanyuma w’igikombe cya Africa cy’ibihugu, ni ibintu yagezeho isezereye ikipe ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku ntsinzi yigitego kimwe ku busa.

Nk’ikipe yakiriye irushanwa birumvikana imbere yabaturage ndetse nabafana bayo buri wese ntabwo igitunguranye ariko iyikipe yaba yageze kumukino wa nyuma kuberako n’ikipe nziza ndetse inafite ubukombe muri iri rushanwa, gusa reka twigarukire ku mpamvu nyirizina yaba yatumye buri wese atungurwa nuko izi nzovu za cote D’ivoire zigeze ku mukino wa nyuma.

Dusubiye mu matsinda gato izi nzovu zari ziherereye mu itsinda rya A aho yari igomba guhatana namakipe nka Guinea Equatorial, Nigeria, ndetse na Guinea Bissau. Nkuko bisanzwe uko ari amakipe ane yose aba agomba guhura, Cote D’ivoire yabashije gutsinda umukino umwe yatsinze Guinea Bissau indi ibiri irayitakaza bivuzeko iyi kipe yazamutse ari iya Gatatu mu itsinda kandi hagomba kuzamuka amakipe abiri ya mbere.

Ubusanzwe amakipe akina muri kimwe cya munani kirangiza aba agomba kuba ari 16 kuko buri kipe igomba kugira iyo bihura , mu bigaragara mu matsinda bagiye bafata amakipe abiri abiri byahita bikora amakipe 12 kandi bashaka amakipe 16.

“Urugendo rwa Cote D’ivoire rurikugenda rusobanuka” Itegeko rya CAF rivugako iyo bigenze gutya bahita bafata amakipe yatsinzwe neza , bivuzeko bareba muri zazindi zagiye ziba iza gatatu bagakuramo amakipe 4 yabashije gutsindwa neza. Barebera ku manota menshi, bakareba ibitego se cyangwa mukaba mwakina umukino mugihe munganya.

Ngibyo ibyabaye kuri Cote D’ivoire yageze kimwe cya munani ikakirenga ikagera kimwe cya kane nacyo ku mahirwe akomeye ikongera ikagera kimwe cya kabiri arinaho twahereye itsinda DR Congo kugeza igiye ku mukino wa nyuma aho igomba guhura na Nigeria byazamukanye mu itsinda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here