Muri 2022 hashira 2023 nibwo abanyarwanda bumvise inkuru itararyoheye amatwi yabo yo kumva ko umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy Mu muziki yamaze gusezera umuziki yarasanzwe akora abenshi bazi nka Secular music ahubwo atangaza ko yiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza imana.

Abenshi barimo abakunzi be byarabatunguye ndetse batangira guhuhwisa ibihuha ko wenda yaba yahinduwe n’uwo bashakanye dore ko aribwo yari amaze igihe gito ashakanye na Mimi ukomoka muri Ethiopia. Abandi bati wenda hari uwamubwiye ko nakomeza imiziki imana ishobora kubimuziza ndetse arinabyo benshi bahurijeho nk’ubuhanuzi.

Nubwo kandi ibyo byose byavugagwa nta wari wizeye ko koko uyu muhanzi ufite bakunzi benshi cyane yabahemukira bijyanye n’umuziki yagiye akora mubuhe byatambutse, gusa bidaciye kabiri uyu muhanzi Ngabo Medard yashyize hanze integuza y’indirimbo yari yise Greateful maze abantu bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga bati burya rero ibyavuzwe na Meddy birasohoye ndetse iyi ndirimbo yahise ijya hanze nubwo abantu batayirebye nkuko bari basanzwe bamukurikirana.

Reka tugaruke gato ku indirimbo ebyiri zabanjirije Greateful, Ni indirimbo zari zishingiye ku mubano wa Meddy ndetse na Mimi twavuze haruguru,Ni indirimbo zirimo My Vow imwe mu ndirimbo yagarukaga ku mubano wihahariye ndetse yuje imitoma uyu muhanzi yateraga uwo bari bamaze kurushinga. Si ibyo gusa kandi iyi ndirimbo yari ikubiyemo amashusho yaranze ubukwe bwa Meddy ndetse na Mimi. Queen Of Sheba nayo yaraje irarikoroza maze abantu barayibyina mu makwe ndetse no mu bindi birori.

Noneho reka twirengagize ibyahise maze tuvuge kubigezweho bijyanye na Meddy wigaruriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza imana, kurubu mu myaka ijya kugera kuri ibiri uyu muhanzi amaze gusohora indirimbo ebyiri aho yashize hanze iyitwa Greateful mu mwaka ushize ndetse ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri ku rubuga rwa youtube. Wenda ntitwazigereranya nizo yarasanzwe ahanga gusa kuko aribwo akibitangira ni imibare myiza.

Hari kandi iyo amaze iminsi mike ashyize hanze dore ko bitayisabye iminsi igera kuri 5 gusa maze ibasha kuzuza miliyoni imwe, iyi ndirimbo yitwa ‘Niyo Ndirimbo’ yayikoranye na Adrien Misigaro bose basanzwe bakorera umuziki wo kuramya no guhimbaza imana hanze y’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here