Ku cyumweru Tariki 04 Gashyantare 2024 I Los Angeles muri leta zunze ubumwe za amerika hateganyijwe igitaramo cyo gutanga ibihembo bya Grammy Awards 2024, ni ibihembo bizatangirwa mu nyubako ya  Crypto.com Arena iherereye n’ubundi mu mugi wa Los A Angeles.

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama nibwo The Recording Academy isanzwe itegura ibi bihembo yatangaje ko umuhanzi w’umunya Nigeria Damini Ogulu wamamye nka Burna Boy azatarama muri iki gitaramo cyo gutanga ibihembo aho azaba ari kumwe n’ibindi byamamare birimo Luke Combs na Travis Scott nabandi.

Nubwo kandi Burna Boy ategerejwe nk’uzaririmba muri iki gitaramo hari namahirwe menshi yuko ashobora kwegukana ibihembo bimwe na bimwe muri iri rushanwa rya Grammy awards, Burna boy ahatanye mu byiciro bitatu byose kimwe kirimo  Best Melodic Rap Performance ,Best Global Music Performance ndetse na Best African Music Performance.

Source: The Recording Academy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here