Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce melodie yamaze gutangaza ko yamaze gushora mu ikipe ikina umukino wamaboko uzwi nka Basketball. Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranya Mbaga yarangaje ko kurubu we na Coach Gael basanzwe bakurana byahafi cyane muri 1:55 AM Entertainment bamaze gushyira akaboko mu ikipe yitwa United Generation for Basketball.

Kuri Uyu wa kane tariki 18 mutarama 2024 nibwo ababombi batangaje ko bashimishijwe no kuba batangira gufatanya n’ikipe ya United Generation for Basketball ndetse ko ahazaza habo n’intego byiyikipe aribyo bya bashituye.

Mu minsi yashize nibwo abarimo Bruce Melodie ndetse na Coach Gael basabye ababakurikira kubahitiramo aho bashora mu mikino, Bavuzeko bafite amahitamo abiri arimo Kuba bashora mu mikino y’itera makofi cyangwa muri Basketball. Byatumye bahitamo gushora muri Basketball aho kuba mu materamakofi(boxing).

UGB ni imwe mu mishinga yavuyemo ikipe bihereye mu ishuri rya Lycee De Kigali aho intego ny’irizina yari uguteza imbere impano z’urubyiruko cyane cyane abakiri mu mashuri ariko bakibanda ku mikino ya basketball dore ko arinayo mu mpamvu yakoze ku mutima abashora mari barimo Bruce Melodie ndetse na Coach Gael.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here