Tariki 5 Gashyantare 2024 nibwo hamenyekanye ibyamamare bitandukanye byatwaye ibihembo bya Grammy awards ni ibirori byabereye muri Cripto.com Arena mu mujyi wa Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za amerika.

Ni ibihembo byaranzwe n’ibirori aho abahanzi batandukanye bari babukereye kugirango basusurutse abitabiriye, Burna Boy ku nshuro ya Mbere yataramiye abitabiriye ibi bihembo nk’umunya Afrika wambere wari utaramye mu birori bya Grammy Awards.

Nubwo kandi abantu bari bategereje abahanzi baza kwegukana ibi bihembo hari nabo bitaryoheye bitewe nabo batekerezaga ko bagakwiye gutwara ibihembo ariko ntibabihabwe. Kuruhande rwa bahanzi bo muri Afurika barimo Burna Boy, Davido, Tems, Ayra Starr, Olamide ndetse na Asake bahatanye mu byiciro bitandukanye birenga 10 ndetse ninabwo bwambere byari bibaye dore ko Grammy Awards yariyarihariwe nabo hanze ya Afurika.

Nubwo kandi aba bose bari bari mubahatanye usibye Tyla wo muri Afurika y’epfo niwe wabashije gutwara igihembo cya Best African Music Performance ahigitse ibyamamare birimo Burna Boy Davido ndetse na Asake n’abandi.

Kimwe mubyo abantu benshi bagarutseho harimo nk’igihembo cyahawe Album nziza yumwaka cyane kubakunzi ba afrobeats bagarutse ku kuba babogamiwe cyane dore ko batekerazaga ko iyi Album yakabaye yatwawe na Burna Boy cyangwa Davido kuri Timeless ndetse na I told Them ya Burna Boy. Gusa iki gihembo cyaje Gutwarwa na Shakti Kuri Album ye yitwa This Moment.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here