Umukinnyi wa Liverpool yo mu bwongereza ukomoka muri Misiri yagiriwe kumavi naya makipe yombi bitewe nuko bashobora kumubura ndetse bagahangayika ni nyuma yuko ahuye n’imvune ubwo yari muri AFCON.

Mu ijoro ryo kuwa 18 mutarama 2024 nibwo hakomezaga umukino wa kabiri wahuzaga ikipe ya Misiri ndetse na Ghana zose zihuriye mu itsinda rya B, Ni umukino wasojwe ikpe zombi ziguye miswi kuko zanganyije ibitego bibiri kuri bibiri.

Mohamed salah wavuye mu kibuga umukino utarangiye ndetse ababaye kubwo imvune yahuye nayo ibi byatumye ikipe ya Misiri ikomezanya igitutu kubwo kubura kapiteni wayo Mohamed salah wavuyemo kubwo imvune y’akaguru k’ibumoso.

Bamwe mu bagize icyo batangaza harimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Misiri nyuma yuko kapiteni we agiye hanze, Uyu mutoza yavuzeko bahangayitse kubwo kuvunika kwa Mohamed salah ndetse ko bagomba gukurikirana uko ibyemezo bya muganga biza kuba bivuga.Ibi bizazane biziye ikipe ya misiri mugihe nta mukino iratsinda gusa ikaba yaranganyije imikino yose ibi harimo uwo yakinnye na Mozambique ndetse n’uwo yakinnye na Ghana yose ikaba yarayinganyije.

Itsinda rya B ni rimwe mu matsinda ashobora gutungurana nyuma yuko iritsinda riyobowe na Cape Verde ndetse itarakina ndetse nta namahirwe iyi kipe yahabwaga muri iritsinda. Uyu munsi hategerejwe umukino wa kabiri muri Iri tsinda aho ikipe ya Cape verde iza gucakirana na Mozambique ku Isaha y’isakumi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here