Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa kalisimbi events wavuzeko bashyize ahagaragara amatariki yo gutanga ibihembo ku bantu batandukanye babaye indashyikirwa mu mumyidagaduro yo mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka wose wa 2023.

Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke avugako umuyobozi wa Karisimbi Event Mugisha Emmanuel yavuzeko ko ku wa 16 Ukuboza 2023 ari bwo hazaba umuhango wo guha ibihembo ababaye indashyikirwa kurusha abandi.

Uyu muyobozi yavuzeko gutora byarangiye ndetse ko bimaze igihe dore ko byatangiye tariki 8 Ugushingo bigera ku wa 30 Ugushyingo 2023 saa sita z’ijoro. Mugisha Emmanuel yavuzeko amajwi y’abatoye azagenderwaho ku kigero cya 60% ndetse na Kamarampaka ikagira uruhare rwa 40%

Biteganyijwe ko ibihembo bya Kalisimbi ent awards bizatangirwa muri Onomo Hotel ndetse ko kwinjira kuri uyu muhango bizasaba itike y’ibihumbo 10 nubwo hari niyabantu 6 ku meza izishyurwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bimwe mu byiciro byateguwe mu bihembo bya Kalisimbi ent awards harimo icyiciro cy’abahanzikazi bitwaye neza kirimo Bwiza, Alyne Sano, Vestina na Dorcas , Ariel Wayz ndetse na Marina. Harimo kandi Icyiciro cy’abahanzi bashya mu muziki (Best New Artist): Fifi Raya, Shemi, Da Rest, Jowest, Manike, Karigombe, SKY 2 na Yago Pon Dat.

Icyiciro Kindi kirimo abahanzi babagabo bitwaye neza kurusha abandi aricyo kirimo Chriss Eazy, Juno Kizigenza, Danny Nanone, Kenny Sol, Bruce Melody na Christopher.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here